Prie avec moi


Bild "kiswahili:Uetikon_rosenkranz.jpg"Horana imana, Mariya,
wuje inema;
mulerwa wa Mungu,
wahebuje abagore bose umugisha;
na Yesu, umuwana wabayaye arasingizwa.

Mariya mutagatifu,
Mubyeyi wa Mungu,
urajye udusabira twe abanyabyaha,
kul'ubu n'igihe tuzapfira.
Amina. (*)

Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho

Bikira Mariya Nyina wa Jambo,
Mubyeyi w’abamwemera bakamwakira,
dore twishyize imbere yawe tukurangamiye.
Twemera ko uri kumwe na twe nk’umubyeyi mu bana be,
n’ubwo tutakubonesha amaso yacu y’umubiri.

Bild "kiswahili:Uetikon_Rosaire.jpg"Wowe nzira nziza igeza kuri Yezu Umukiza,
tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu,
cyane cyane kuva ubwo mu kwicisha bugufi kwawe,
wemeye kwigaragariza i Kibeho by’agatangaza
mu gihe iyi si yacu yari ibikeneye cyane.

Komeza uduhe urumuri n’imbaraga,
tubashe kwakira uko bikwiye ubutumwa bwawe,
budushishikariza guhinduka no kwihana
ngo tubeho dukurikiza Ivanjili y’Umwana wawe.
Dutoze gusenga nta buryarya no gukundana nk’uko yadukunze;
maze nk’uko wabisabye, duhore turi indabo nziza zihumurira
bose na hose.

Bikira Mariya Umunyamibabaro,
duhe kumva agaciro k’umusaraba mu buzima bwacu,
maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu,
tubyuzurize mu mibiri yacu tubigirira Umubiri we, ari wo Kiliziya.

Nuko niturangiza urugendo rwacu hano ku isi,
tuzabane na mwe mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo.

Amen.

    Imprimatur: Ku wa 25/03/2006
    + Augustini Misago, Umwepiskopi wa Gikongoro
    Mit kirchlicher Druckerlaubnis des Bischofs von Gikongoro (+)

Data wa twese uri mu ijuru

Data wa twese uri mu ijuru,
Izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe buze,
Ibyo ushaka bibeho mu isi,
Nk'uko biba mu ijuru;
Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi;
Uduharire imyenda yacu,
Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu;
Ntuduhäne mu bitwoshya,
Ahubwo udukize umubi;
Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe,
None n'iteka ryose.
Amina. (°)

Sources:
* "AVE MARIA in 404 lingue", publié par l'Ordine Equestro del San Sepolcro di Gerusalemme, Milan, 1931.
+ http://www.kibeho.org/fr/prayer.php
° "Bibliya Yera " - The New Testament in Kinyarwanda, publié par La Société Biblique au Rwanda, 1993.